Suzuma Hano

Ikaze muri Tura Heza, iyipagi ifasha abatugana, n’abandi kumenya amakuru y ingenzi kumitungo itimukanwa mugihe bashaka kuyigura no kumenya neza abo imitungo yanditseho, ingano yayo, ibyo hateganyirijwe, ibyiciro imitungo irimo (R1, R2,& R3) n ibindi byibanze biranga iyomitungo

Tuributsa abagura amazu n ibibanza ko igishushanyombonera cy umugi gishya cyasohotse, mwajya mureba hasi nkuko byanditseho (Master Plan 2020)

Mwakoresha imwe mumirongo ikurikira bitewe n amakuru mushaka kumenya kumitungo: kubishaka mwanatubwira tukabibafashamo (iyo serivisi yishyurwa ukwayo, mbere), tuguha amakuru y’ingenzi kumutungo ushaka kugura. Icyusabwa n ukuduha nomero iwuranga (UPI)

Hitamo hano bitewe amakuru urasha kumenya (ukandeho) :

Leta y u Rwanda ibinyujije mukigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y ubutaka mu Rwanda, (Rwanda Land Management and Use Authority) irakomeza gushishikariza abaturage kujyabashaka amakuru kumitungo itimukanwa bifashishije ikoranabuhanga banyuze kumurongo yabashyiriyeho uboneka unyuze munsi:

https://landinformation.rlma.rw/public.php

Uretse kuba amakuru aboneka hifashishijwe ububuryo yarongerewe, ibi kandi byaje nk igisubizo kubarihanze y u Rwanda batabashaga kubona ayomakuru muburyo busanzwe bwifashishwa kuri telefone aribwo” *651# ” (MTN gusa) nkuko bisobanurwa nicyokigo

Kubashaka kumenya amakuru kumitungo mbere yo kuyigura mwakwifashisha uburyo bushya (bwavuzwe haruguru) bwashyiriweho kudufasha kubona amakuru yingenzi kumitungo. Amakuru aboneka hifashishijwe ububuryo twavuga ni:

  • Aho umutungo uherereye : Intara, Akarere, Umurenge, Akagari, n Umudugudu  
  • Ibipimo by umutungo: Ibipimo by ikibanza inzu y ubatsemo, Cg by ikibanza ushaka
  • Icyateganyirijwe ubutaka inzu yubatseho: Kureba neza icyihateganyijwe mubihe birimbere
  • Icyateganyirijwe ubutaka: Kureba icyemerewe kuhubakwa, kuhakorerwa….., (Kubibanza)
  • Amazina umutungo wanditseho: Kureba ko abagurisha aribo imitungo yanditseho koko
  • Imyenda ya Banki n’imanza: Kureba k umutungo ugwatirije, Ibibazo by imanza n ibindi…,
  • Agaciro K’umutungo: Agaciro kagateganyo hashingiwe k ungano y ubutaka (m2)
  • ICYITONDERWA:
  • 1. Usabwa kubanza kw iyandikisha mbere yogukoresha uburyo bwavuzwe haruguru.
  • 2. Usabwa gushyiramo nomero y umutungo (UPI), n iyirangamuntu yuwanditseho uwomutungo (kugirango ubashe kubona amakuru yawo)
  • 3. Ububuryo ntago bugaragaza ibijyanye n imyenda (ibirarane) y imisoro n amahoro bibarwa kuruwomutungo.

Kubakeneye ko twabibafashamo mwatubwira (iyi serivisi yishyurwa make) mukoresheje adiresi yacu isanzwe, cg mukatwandikira munyuze hano:


Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s