IBISOBANURO KUMIKORERE YACU NASERIVISI DUTANGA
Nyuma yuko benshi mubatugana bakomeza kutubaza ibibazo binyuranye, twifuje gutanga ibisobanuro kumikorere yacu mugutanga serivisi no gusubiza ibibazo bigarukwaho cyane nabenshi
Tura heza Ltd ni kompanyi itanga serivisi yokuranga imitungo itimukanwa kuri interineti, dukorana n abantu banyuranye mugutanga iyo serivisi. Ibyo turanga akenshi n’amazu agurishwa, akodeshwa n ibibanza bigurishwa. Twibanda kuribyo n’ibindi bifitanye isano yahafi nabyo.
Dukorana n’abandi (agents) mugutanga izo serivisi. Ndetse banafite uruhare runini mumikorere yacu yaburimunsi kuko badufasha kubona amakuru dutanga
UKO DUKORA: Dufata amafoto (video) y‘ amazu n’ibibanza…., yaba kugurisha Cyangwa gukodesha, tukabishyira k’urubuga hano n’ibisobanuro byose bijyanye nabyo aribyo:
1. Aho biherereye, 2. Ibiciro, 3. Imiterere, 4. impamvu (kugurisha, gukodesha) n’ibindi bisobanuro byose bishoboka. Tubishakira abakiriya twifashishije urubuga rwa interineti.(https://turaheza.com/)
Mugihe umukiyiya yashatse ko inzu, ikibanza cg amacumbi bye bidashyirwa kurubuga birashoboka :mugihe impamvu yatanze nzumvikana, cg mugihe amafoto atabasha koboneka vuba, nokuba adatunganye neza, ndetse no murwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabakiriya bacu.
Icyogihe dutanga ibisobanuro (by’amanzu, ibibanza, n’ibindi mumagambo arambuye tukagaragaza ; uko bimeze, ahobiri, ibiciro byacyo n’ibindi…(bigabanya amahirwe yokubona umukiriya cyane)
DORE ZIMWE MUMPAMVU ZATUMA DUKURAHO (DUSIBA) AMAZU, IBIBANZA, AMACUMBI K’URUBUGA HANO:
1. Mugihe tubisabwe n‘ubuyobozi bubifitiye ububasha: batumenyesheje impamva yabyo.
2. Mugihe habonetse umukiriya ugura Cg ukodesha yameranyije nanyirawo
3. Mugihe nyirumutungo yasabye ko wakurwaho: kumpamvu ze, n’uburenganzira bwe
4. Kumpamvu zacu bitewe n’amabwiriza, n‘amategeko atugenga mukazi
5. Mugihe cyose hatari amakuru nyayo y‘ukuri yuwomutungo
6. Mugihe hatubahirijwe amasezerano twagiranye
7. Mugihe cyose hacyekwa uburiganya, ubujura, n’ibindi bisa nabyo
8. Mugihe cyose inzu, ikibanza n’ikindi…, cyashyizweho nyirabyo atabitangiye uburenganzira, uruhushya, cg atabimenyeshejwe
9. Mugihe cyose hamenyekanye kumutungo ukodeshwa, ugurishwa ufite ibibazo murwego rw’amategeko /imanza/amadeni n’ibindi..…..
10. N’igihe cyose hatagaragazwa nyirumutungo Cg uburenganzira bwo kumuhagararira
Ibi bivuzwe hejuru bishobora gukorwa igihe icyaricyo cyose bimenyekanye, bisabwe, cyangwa tubitegetswe, bitegujwe cg bidategujwe nyirumutungo. Akabimenyenshwa mbere cg nyuma.
ADDRESS YACU:
CONTACT: +250 784 463 014 Email: info@turaheza.com karibu@turaheza.com turaheza@gmail.com,