Twifuje gutanga inama zafasha abatugana dushingiye kubibazo bikunze kugaragara mukazi kacu kaburimunsi
5. Kubanza kumenya niba ikibanza ushaka kugura gifite Physical Plan
4. Kudacikintege mugihe ushaka inzu uzagurirwa na Banki (Birakunda)
Niba uzagurirwa inzu na Banki ntibikakubuze guhitamo inzu ushaka mugihe ubona ko yujuje ibisabwa na banki mukorana. Nibyiza gutangira gushaka inzu mugihe wamaze kwemererwa niyo Banki.
3. Gusobanuza neza kumakuru wabonye/wasomye mbere yokugenda
Niba wahisemo umutungo ushaka kujyakureba ukaba haribindi ushaka kubanza guwusobanuzaho wabaza uwo twaguhuje nawe (agent) ngo ahakwereke. Ibyiza nuko wamubaza kuri telephone utaragenda (amakuru wabonye yanditse akenshi niwe ubayarayatanze)
2. Kubanza kubona amakuru kubibanza mushaka kujyakureba/gusura
Murikigihe amafoto/videwo n’amakuru yibibanza aturuka kubabiranga ntibihagije kugirango ujye kubisura, ningombwa kubona umubare ubiranga (UPI) ugufasha kubona amakuru y’ingenzi yabyo (ibipimo, icyobyateganyirijwe n ibindi..,)
1. Kubanza kureba (gusura) umutungo ushaka mbere y’ibindi
Singombwa kutubwirango tubanze kubaza banyirimitungo niba bemera amafaranga ushaka gutanga kuko batubwira ko batakumvikana n’abakiriya batarebye neza ibyobashaka, kandi koko ntiwamenya neza agaciro k’umutungo warebye amafoto gusa, ntitubikora /ntitubyemera. Kubatarihafi mwashaka abantu mwizeye bakajyayo kubarebera
[
Mwaduha ifoto nziza igaragaza inzu mugurisha, impande zose.
Byanashoboka mukanatwereka n,imbere hose, niba nta banga mwisangije ribirimo ( Ref S263 ya Millions 13) i NYAMATA kuri Arrêt.
Rwose mujye mwibuka ko amakuru adahagije, akerereza umuntu gufata umwanzuro
Twashyizeho Video yayo