Ibyo wibaza ?

Tura Heza Ltd ni kompanyi itanga serivisi yokuranga imitungo itimukanwa kuri interineti. Dukorana n’abantu banyuranye mugutanga iyo serivisi. Ibyo turanga akenshi n’amazu agurishwa, akodeshwa n’ibibanza bigurishwa. Twibanda kuribyo n’ibindi bisa nabyo.

Ibisobanuro kumikorere yacu bishigiye kubibazo bigarukwaho nabenshi

24. Kugura ikibanza kidafite Physical Plan bigira izihe ngaruka ?

Haringaruka mbi n’inziza : Inziza: Kenshi biba bihendutse cyane, bifite ibipimo bitaribito. Imbi: Ikorwa rya physical plan rishobora kuzatinda, umuhanda ushobora kufata kukibanza, kutabona ibyangombwa byokubaka, gishobora kutazakora kumuhanda nyuma y’ikorwa rya physical plan.

23. Dukunze kubona amazu afite ifoto 1 cg 2 biterwa iki, kuzisura ntakibazo ?

Akenshi aba agents bazo baba baragiyeyo bagasanga hafunze, abazirinda Cg banyirazo batarihafi, harinigihe banyirazo babangira ko bazifotora. Kuzisura ntakibazo tubanza guteguza abariyo.

22. Nigute namenya ko ikibanza kirahateguwe byemewe (gifite Physical Plan) ?

Mugihe ukirebye kugishushanyombonera cy’umugi (Master Plan) ukoresheje umubare ukiranga (UPI) usanga ahokiri barahakase imihanda itandukanya ibibanza byaho.

21. Kubibanza tumva ijombo Physical Plan Cg ngo hakorewe Physical Plan, bivuga iki ?

Physical Plan nijombo rikoreshwa kubibanza kenshi bashaka kuvuga itegurwa ryahobiri (kuri terrain). Ahakorewe Physical plan nahamaze gushyirwa imihanda kandi bigaragara neza kugishushanyombonera cy’umugi (Master Plan). Ibibanza byaho havugwa ko bifite physical Plan. 

20. Birashoboka kugura inzu kandi ifite ideni rya Banki ?

Yego. mugihe wayishimye wumvikana na nyirayo kubiciro. Akakubwira ideni afitiye banki ukoringana, mukajyana muriyobanki mukaryishyura maze bakabaha ibyangombwa byinzu, mukajya gukoresha ihinduranyamutungo (mutation) kwa noteri.

19. Ese Tura Heza.Com na Tura Heza.Rw bitandukanira he ?

Zose nizimwe. Tura Heza,Com niyo Site/Website yumwihariko. Tura Heza.Rw yo ifasha abatugana tugera kuri Tura Heza.Com byihuse  

18. Kubanza kuvugisha nyirumutungo mbere yokujyayo harikibazo ?

Bikunda nyuma yogusura iyomitungo, aba agents mwajyanye kuyisura babahuza nabanyirayo.

17. Umuntu wanyu (agent) ampaye serivisi mbi bigenda bite ?

Nibyiza ko wahita utumenyesha uwariwe. Turabikurikirana akabibazwa byabangombwa agahagarikwa bitewe amakosa yakoze.

16. Ko tubona message itanga “ikaze” kuri WhatsApp ariko mugatinda gusubiza ?

Ikaze muri Tura Heza” n’ubutunwa bw’izana (Auto-replay) kubantu batwandikiye bwambere, n’abandi nyuma iminsi 15 barigeze kutwandikira. Kenshi buza tutariho (Online)

15. Utanze komande mumubonera ibyo yabatumye koko ?

Ntibikunda kubona ibijyanye n’amahitamo yabadutuma. N’ibibonetse akenshi biba birihejuru y’amafaranga bateganyije (budget). Nibyiza kureba kuri website mugahitamo niho dushyira ibyo tubasha kubona.

14. Twakwizera neza ayamakuru mutanga nk’ukuri ?

Dutanga amakuru duhabwa n’abantu twizeye dukorana mukazi kaburimunsi. Nibyiza gusobanuza neza bimwe mubyomushaka kumenya neza. Tugirageza gushaka amakuru mukeneye ahobishoboka.

13. Mwishyuza angahe kuri serivisi mutanga ?

Ibiciro bya serivisi bishingira kw’ijanisha ry’agaciro k’umutungo yaba kugura Cg gukodesha. Biboneka hano: Ibiciro bya serivisi

12. Ese umutungo nkirikumvikana na nyirawo muwukuraho ?

Hoya. Kereka mugihe mwemeranyije kubiciro hasigaye kw’ishyurana. Mwanumvikanye igihe byakorerwa 

11. Harigihe tubona bikiriho kandi mwatubwiye ko bidahari ?

 Birashoboka, gusa ntibikunze kubaho. Bishobora guterwa nuko: – Twabikuyeho hari connection nkeya ntibiveho. Akesnhi bishobora guterwa nuko iyodukuyeho ikintu wakirebye mbere hasigaramo ibyamere (cookies) ariko iyubifunguye ntibigaragara. Nibyiza ko wakongera ukareba bundi bushya (reload/refresh).

10. Ese iyomusanze bitagihari mubikuraho ?

 Yego, mugihe tubonye amakuru y’ukuri

9. Ibyo tubona kuri site/website biba bikiri kw’isoko ?

Dushyiraho amazu n’ibibanza igihe tuboneye amakuru yuko birikwisoko, niyompamvu tubanza kongera kubaza ko bigihari. Gusa sitwe gusa tuba tubishakira abakiriiya, kandi akenshi harabakiriya baba barabisuye bacyumvikana nabanyirabyo

 

8. Gusura amazu/ibibanza birishyurwa ?

Ntakiguzi gisabwa cyogusura imitungo turanga. Ariko umu gent mujyanyeyo agenerwa amafaranga y’urugendo (frais de transport/ transport fees) abayakoze akanamufasha nogusubirayo 

7. Duhurira he ngo tujye kubisura ?

Akenshi (Agents) baba barimukazi hirya no hino (kuri terrain), muvugana aho muhurira muburyo buborohereza kugera ahomugiye

6. Niryari nasura inzu/ikibanza nahisemo ?

Utubwira igihe ushaka kugirayo tukabwira ukujyanayo (Agent; nawe akabwira/agateguza abariyo)

5. Mugihe nashimye inzu/ikibanza hakurikiraho iki ?

Tuvuga ko wahisemo, tukujyana kubisura. Gushima bibaho aruko wasuye ukabona ntakibazo. Tuguhuza nanyirabyo mukumvikana (negotiation)

4. Ushaka inzu/ikibanza abanza kuza kubiro byanyu ?

Hoya singombwa. Ureba kuri site/ website (Tura Heza.Com) zibaziriho ugahitamo bitewe niyushaka

3. None se mukorera hehe ?

Turanga imitungo y’i Kigali nomunkengero zaho zimwe nazimwe. Ibiro byacu bikaba mumugi kwa Rubangura muri etage yakane (4)

2. Ese muri abakomisiyoneri ?

Yego. Gusa twifashisha ikonabuhanga mukwihutisha nokugeza amakuru kuribenshi

1. Ese ayamazu n’ibibanza n’ibyanyu ?

Imitungo turanga siyacu twe dutanda serivisi yokuranga twifashishije ikoranabuhanga

 

 

R016- 500 000Rwf: Irakodeshwa-Kicukiro

Ibiciro: 500 000RwfNegotiable: Hoya,Iri/ Iherereye: Kicukiro-Niboyi kuri kaburimboIbyumba: 2Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:2 ImbereToilettes:2 ImbereAnnex: …——Parking& Ubusitani: OKService/ Commission: 20 % Y’Igiciro IguzwehoSerivisi yo Kuyisura: 3000…
Read More
R016- 500 000Rwf: Irakodeshwa-Kicukiro

R069- 500 000Rwf: Irakodeshwa-kw’i Rebero

Ibiciro: 500 000RwfNegotiable: Hoya Iri/ Iherereye: Kw’i Rebero-imbere ya kaburimboIbyumba: 3,Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:3 ImbereToilettes:3 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette………., HanzeParking:…
Read More
R069- 500 000Rwf: Irakodeshwa-kw’i Rebero

R030- 600 000Rwf: Irakodeshwa-Kabeza

Ibiciro: 600 000 RwfNegotiable: HoyaIri/ Iherereye: Kabeza-Samuduha,Ibyumba: 4,Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:3 ImbereToilettes:3 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette……… HanzeParking& Ubusitani:…
Read More
R030- 600 000Rwf: Irakodeshwa-Kabeza

R043- 500 000Rwf: Irakodeshwa-Kicukiro

Ibiciro: 500 000RwfNegotiable: HoyaIri/ Iherereye: Kicukiro-Kagarama,Ibyumba: 4Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:3 ImbereToilettes:3 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette….., HanzeParking& Ubusitani: OKService/…
Read More
R043- 500 000Rwf: Irakodeshwa-Kicukiro

S654- 100 Millions: Iragurishwa-i Kanombe

Ibiciro: 100 000 000 RwfNegotiable: Yego, Iri/ Iherereye: i KanombeIbyumba: 4Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:3 ImbereToilettes:3 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette……, Hanze Parking&…
Read More
S654- 100 Millions: Iragurishwa-i Kanombe

S599- 75 Million: Iragurishwa-i Masaka

Ibiciro: 75 000 000 Rwf,Ibiciro: Yego,Iri/ Iherereye:i Masaka-hafi ya kaburimboIbyumba: 4Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:3 ImbereToilettes:3 ImbereAnnex: Igikoni, Douche&…
Read More
S599- 75 Million: Iragurishwa-i Masaka

R088- 200 000Rwf: Irakodeshwa-kw’i Rebero

Ibiciro: 200 000 RwfNegotiable: Hoya,Iri/ Iherereye: Rebero-hafi ya Kaburimbo,Ibyumba: 1, Salon: OKCuisine: ImbereDouche:1 ImbereToilette:1 ImbereAnnex: …….., Parking& Ubusitani: OK Serivisi/ Commission: 25 % Y’Igiciro Ikodeshwa Serivisi…
Read More
R088- 200 000Rwf: Irakodeshwa-kw’i Rebero

R023- 700 000 Rwf: Irakodeshwa-i Kanombe

Ibiciro: 700 000RwfNegotiable: Hoya, Iri/ Iherereye: i Kanombe-nihafi y’Airport,Ibyumba: 3Salon: OKCuisine: ImbereDouches:2 ImbereToilettes: 2 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette.., HanzeParking: OKSerivisi/…
Read More
R023- 700 000 Rwf: Irakodeshwa-i Kanombe

S425- 35 Million: Iragurishwa-i Masaka

Ibiciro: 35 000 000 RwfNegotiable: Yego, Iri/ Iherereye:i Masaka-kwa Sylvain ,Ibyumba: 4Salon& Salle a manger: OKCuisine: OKDouches:2 Imbere Toilettes:2 ImbereAnnex: Igikoni, Douche& Toilette…., HanzeParking&…
Read More
S425- 35 Million: Iragurishwa-i Masaka

R040- 600 000Rwf: Irakodeshwa-i Kanombe

Ibiciro: 600 000RwfNegotiable: Hoya,Iri/ Iherereye:i Kanombe-NyarugungaIbyumba: 3,Salon& Salle a manger: OKCuisine: ImbereDouches:2 ImbereToilettes:2 ImbereAnnex: Igikoni Douche& Toilette….., Hanze Parking& Ubusitani: OKService/ Commission: 20 % Y’Igiciro…
Read More
R040- 600 000Rwf: Irakodeshwa-i Kanombe

3 Responses

  1. Hairstyles says:

    Keep functioning ,impressive job!

  2. Francois Mugabo says:

    Kuki mudashyira kuri website yanyu telephone number yanyu ari bwo buryo bworoshye bwo kubageraho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *